
Kwandika abanyeshuri bashya mu mwaka 2025-2026 byaratangiye-RTC
Rubavu Technical College (TSS), ishuri ry’imyuga riherereye ku Nyundo mu karere ka Rubavu, rizwi cyane ku izina rya “Hoteleri”. Ni rimwe mu mashuri y’imyuga mu Rwanda rizwiho gutanga uburezi bufite ireme, rishingiye ku bumenyi ngiro bujyanye n’igihe. Rifite intero igira iti: “Ibikorwa Biruta Amagambo”, ikaba isobanura neza ko imyumvire y’ishuri ishingiye ku kwigira mu bikorwa bifatika, aho amagambo asimburwa n’ubushobozi bugaragara umunyeshuri yunguka.
RTC yigisha abanyeshuri mu mashami y’imyuga yatoranyijwe neza hagendewe ku byo isoko ry’umurimo rikeneye, ndetse ikabikora ishyize imbere imikoranire n’ibigo by’umwuga bifasha abanyeshuri kwimenyereza ibyo biga. Mu mashami y’imena harimo Automobile Technology, aho abanyeshuri bigira ku igaraje ry’ishuri ndetse no kuri German Expert Garage iri bugufi y’ikigo, bakahakorera imenyerezamwuga. Ishami rya Food and Beverage Operations rifite ahantu h’amagerageza (workshops) yujuje ibisabwa, kandi abanyeshuri bakajya no gukorera muri Hoteli ya Martins Expert Home – hoteli yegereye ishuri, aho bahabwa ubumenyi bwo kwakira neza abakiriya no gutanga serivisi z’ubukerarugendo.

Mu ishami ry’Ubukerarugendo (Tourism), abanyeshuri bigishwa gutegura no gutanga serivisi zijyanye no kwakira ba mukerarugendo, kubayobora, no kubategurira ibikorwa bifatika bifasha guteza imbere uru rwego. Ishami rya Electronics and Telecommunications naryo ritanga ubumenyi mu ikoranabuhanga rigezweho, rishingiye ku bikorwa bifatika, rihesha abanyeshuri ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo rihinduka vuba. Ishuri rifite kandi icyiciro rusange (O’Level), aho abanyeshuri bashya bashobora kwinjira mu mwaka wa mbere cyangwa uwa kabiri, ndetse n’amasomo y’igihe gito (Short Courses) y’umwaka umwe ku bashaka ubumenyi bwihuse bwo kwihangira umurimo cyangwa kwinjira ku isoko ry’umurimo.


Rubavu Technical College ifite imyihariko itandukanye ikarushaho kuyigira umwihariko mu mashuri ya TVET mu gihugu. Ifite ibikorwaremezo byuzuye bihwanye n’amashami yigishwamo birimo: workshops zigezweho, laboratwari ya mudasobwa (computer lab) ifasha mu masomo y’ikoranabuhanga, ubusitani butuma ishuri ribereye amasomo, hamwe n’imyidagaduro itandukanye ifasha abanyeshuri kuruhuka no gutekereza neza. Hari kandi ubufatanye n’ibigo bikomeye bitanga imenyerezamwuga, bikarushaho guha agaciro ibyo abanyeshuri biga.
Ibi byiyongeraho ko abanyeshuri banyuze muri iki kigo baba bafite amahirwe menshi yo kujya mu gihugu cy’Ubudage mu rwego rwo kujya gukorerayo imenyerezamwuga, akazi no kuhasura. Mu masomo yigishwa harimo n’ururimi rw’Ikidage.



